Bang Media

Sebaganji ba Bukwege

Sebaganji ba Bukwege.
Rutebukana imbunda imbere y'abasore rwa Mudasumbwa ntasumbwa, inkaka ntahindagara habyutse imbogo imbilizi yazimaze mu ruzi.
Iyo yagambiliye umuhigo, ahiga mu musekeamasasu akayasobanura ali Munanguzi wa Runihurambogo.
Impara ziramurahira, iyo ahize i Mutara amatamu ararwibonera, yiciye Kibingo cya Rukayire, yicira Kigarama cy'Intaganzwa, yicira Mwiri na Rumuli.
Muli Nyakare kwa Rwisumbura, yishe Musumba wa Ruguru Mu maburane ya Giseke, Rwishiki rwa Matunguru igitondo gitangaje yatanze abandi kwirahira; uwamuhigaga urugero ati: Nimuze duhige Rugege Rugerero aberetse ibigeni arasa imigereka, bagerura imihigo.
Rugero rwa Buruhukiro yahiganye abarekezi yica urukeza rw'ingwe ingurube zihunga imigano; yayiganduje abahutu ku Rutabo rwa jenda, ijoro litahanye umwijima yambara amatabaza
Ingwe iteye ubwoba abatindi bo mu Mutende, atanga abandi guhurura ntiyahumbira nk'abanyabwoba, ayirasa izuru izuba rijya kurenga, abazungu bamukora mu ntoki ko abakijije intambara y'ijoro!

No comments: