Bang Media

Nyamuhenda wa Kajeje

Nyamuhenda wa kajeje umugaba w'igitero cy'imigogo. igitero cya nyuma u Rwanda rwagabye hanze ku ngoma ya cyami.Icyo gitero cyari kibasiye Ntare IV Rwamigereka Umwami w’i Nkole wari wanyaze Inyambo z’i Rwanda, agatwika ingoro y’i Rutaraka hafi ya Nyagatare.Kigeli Rwabugili yari i Bunyabungo n’ingabo ze, nibwo avunuye atera i Nkole, yigarurira umurwa Mbarara, Rwamigereka yari yahunze, amenesha Imigogo y’Abanyankole, agarika Ingogo ( iyo yari imitwe y’ingabo za Ankole ), imbunda zabo zahindutse ibifuma.Ingoma ya Ankole izima ityo.

No comments: